
Kuri iyi Noheri reka mbabaze banyarwa,buriya inkotanyi mubona zitekereza nkamwe? Ndabizi ntizitekereza nkamwe kuko iyaba zitekereza nkamwe ntizarimbura abantu. Nyamara zibwira ko nazo ari abantu bazima, nyamara sibyo!
Ibyo bivuzeko nubwo twese dufite imibiri ntituri abantu kimwe. Bityo nibyemezo byacu, nibikorwa byacu, si bimwe kuko tudasa. Bityo no mu mitekerereze yacu twifitemo amoko y’ibitekerezo. Ariko se biterwa niki?
Buriya hariho abantu batojwe ikibi, kibinjiramo, barangije baragikunda, aba aricyo gihinduka ukuri muribo, bityo imitima yabo yuzuramo umwijima w’icuraburindi.
Niyo mpamvu umuntu ukunda ikibi, ugifata nk’ukuri, iyo asomye ibyanditswe byera, agirango arimo gusoma igitabo cy’ubugoryi, kuko ibirimo byose kuriwe yumva abyanze cyane. Ibaze Kagame asomye mu byanditswe, ngo ntuzice kandi aribyo we abona ari byiza? Azemera ko iryo ari ijambo ry’Imana? Ahubwo ageze aho basenga shitani azahita ahinjira vuba kuko barimo kumubwira ibisa nibyo akunda.
Bivuzeko ukwemera kwacu guturuka ahanini mu mitima yacu uko imeze! Kuko Imana iyo imitima yacu isukuye, iratumurikira.
Buriya impamvu abakoloni baza muri Africa byaboroheye cyane kuduhindura abakristu, nuko batadusanze mu bibi. Inyigisho twasomerwaga muri bibiliya, nizo ba sogokuru bari banyotewe kumva. Wowe waba ugira impuhwe, ukunda abantu, witangira abandi, utishyira hejuru, ukanga Yezu ute kandi yenda gusa nkuko uri? Ariko iyo abakoloni baza muri Africa hari ibibi nkibiriyo ubu, ntawari kwemera Yezu!
Niyo mpamvu ubona mu Rwanda ukwemera kwakendereye kubera ubugome. Kuko ntiwaba wibereye mu kurogana n’amashyari ngo nurangiza wemere ko Imana ibaho kandi ivuga ngo ntuzice. Ahubwo umuntu wese uvuze iby’Imana ugira umujinya mwinshi cyane kuko aba asa nugushinja ko uri umwicanyi!
Ibi nibyo twita ko uba mu mwijima. Amaso yawe aba yarahumye. Kuko uko ukomeza ukora ibibi urumuli muri wowe rugenda rukendera rukazageraho rukazima neza, ukumva nta mana ibaho, bitewe nuko wageze mwicuraburindi aho ubona ibibi gusa, ukabyiyorosa, ukabigira inshuti, bikaguhumuriza.
Nuko rero nibwo uzabona umuntu urwana umuhenerezo agaragaza ko nta mana iriho, akibwira ko azabyemeza abandi kandi nyamara bo bakirimo kubona, bibereye mu rumuli. Ibaze umuntu uri mu mwijima kukubwira ngo nta bara ry’umweru ribaho ngo habaho iry’umukara gusa? Niyo mpamvu ibyanditswe bivuga bitu igipfayongo kiricara kiti nta mana ibaho!
Ibaze rero iyo umuntu uri mu mwijima agerageje gutekereza ikintu kiza? Azagitekereza ate kandi yibereye mu mwijima? Kuko ibyo atekererezamo nta handi biva uretse ibibi biri mu mutima we! Niba nta kiza kikiri mu mutima wawe, uzagitekereza ute?
Yari Umugabo mu Bandi
Umusaza mu Basore!
Be the first to comment